GACURABWENGE HABAYE INAMA N’URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE
Tariki 03 Mata 2024 muri ESB Kamonyi, VM Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee yakiriye umuhuzabikorwa wa “Rwanda Youth Volunteers in Community Policing” ku rwego rw'Igihugu CSP URUJENI Jacqueline. Yari kumwe na bwana NSAZIYINKA Prosper umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw'Intara.
-Ni ibiganiro byahuje aba bayobozi n’Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Kamonyi, hagaragajwe ibikorwa bitandukanye byakozwe na Youth Volunteers bo muri aka Karere, haganiriwe ku bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abitabiriye banaganiriye ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 n’uruhare rw’urubyiruko kugira ngo ibi bikorwa byose bizagende neza.
