Gacurabwenge: Gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuwa 07 Mata 2022 kimwe n’ahandi mu gihugu, mu Karere ka Kamonyi hatangijwe icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni gahunda yitabiriwe n’inzego z’ubuyobozi mu Karere zinyuranye, inshuti n’abavandimwe baje kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi, iyi nyubako y’amateka ikaba yubatse mu Mudugudu wa Kamonyi, Kagari ka Nkingo mu Murenge wa Gacurabwenge.
abayobozi bitabiriye iyi gahunda
Mu butumwa bw’ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge Mme NYIRANDAYISABYE Christine, yavuze ko uru rwibutso rwa Kamonyi rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari komini Runda, Komini Taba na Komini Musambira ubu ni mu Mirenge ya Gacurabwenge, Rugalika, Runda, Rukoma, Ngamba na Musambira. Uyu muyobozi yashimiye abavandimwe n’inshuti baje kwifatanya n’abanyakamonyi muri iki gikorwa cyo kwibuka no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside.
Dr. Nahayo Sylvere ashyira indabo ku mva
Mbere yo gukurikira kuri Radio na Television y’u Rwanda ubutumwa bukuru bw’umunsi abanyarwanda bagenewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, abitabiriye iyi gahunda bakurikiye ikiganiro kijyanye n’umunsi gifite insanganyamatsiko igira iti” Kwibuka ku nshuro ya 28: Twahisemo kuba umwe. Ni ikiganiro cyatanzwe mu Midugudu yose uwo munsi, kikaba cyaribanze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. bwana Nizeyimana Theogene watanze iki kiganiro mu Mudugudu wa Kamonyi ahari hateraniye abaturage bo mu Midugudu igize Akagari ka Nkingo, yavuze ko Jenoside yateguwe igihe kirekire n’ubutegetsi bubi bwaranze iki gihugu mu bihe byo hambere
.Nizeyimana Theogene
Mu buhamya bwatanzwe uwo munsi, Mme MUSABWASONI Clarisse avuka mu Mudugudu wa Kamonyi muri aka Kagari ka Nkingo; yagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo mu gihe cya Jenoside, kuko bagiye bicwa imihanda yose, bashinyagurirwa, bicwa n’abari abavandimwe babo, abo bahanye abageni, abaturanyi babo. Yashoje ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, kuko arizo ababashije kuroka bose bakesha ubuzima.

abatuye uyu Mudugudu bitabiriye kwibuka28
Ku ruhande rw’umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, Benedata Zacharie Perezida wa IBUKA mu Karere, avuga ko bazakomeza kuba hafi abarokotse kugira ngo badaheranwa n’agahinda, kandi ngo biteguye gufatanya n’abandi banyarwanda mu nzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. NAHAYO Sylivere abitabiriye iyi gahunda yo gutangiza icyunamo. Yavuze ko kwibuka ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi, ni umwanya kandi wo gusobanukirwa amateka mabi umuryango nyarwanda wanyuze. Yashoje ubutumwa bwe ashimira ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, avuga ko na nubu Leta irangajwe imbere n’umuryango FPR inkotanyi ishishikajwe no kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ayo ariyo yose.

Musabwasoni Clarisse
Iyi gahunda yaranzwe n’ubutumwa bunyuranye buhumuriza abarokotse Jenoside ndetse ubu butumwa bukaba bwarahamagariraga abaturage kubana kivandimwe bakimika imibanire myiza izira amakemwa. Hashyizwe indabo ku rwibutso mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside baruhukiye muri uru rwibutso rwa Kamonyi.
