GACURABWENGE: BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge, habereye igikorwa cyo ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Umushyitsi Mukuru yari Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu Dr. BIZIMANA Jean Damascene.
Igikorwa cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Madame KAYITESI Alice, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere, Visi Perezida wa Mbere wa Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Hon. Christine Muhongayire, intumwa za rubanda mu Nteko Ishinga amategeko, abayobozi b’Uturere twa Muhanga na Nyarugenge, abakuriye inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa b’akarere mu ngeri zitandukanye, inshuti n’abavandimwe baaje kwifatanya n’abaturage ba Kamonyi mu gikorwa cyo kwibuka.
Igikorwa cyaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 30 y'Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 . Muri iyi mibiri yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamonyi, harimo imibiri 5 yabonetse n'indi 25 yimuwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Abitabiriye bagejejweho ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe ubuhamya, ubutumwa bw’abayobozi n’indirimbo z’umuhanzi zidufasha gukomeza kwibuka. 



