GACURABWENGE: ABAHINZI BITABIRIYE UMUGANDA WO GUSUKURA IMIYOBORO Y’AMAZI MU GISHANGA

Kuwa 12/11/2025 umuhuzabikorwa w’umushinga YEAN mu Karere ka Kamonyi agoronome Musange Stanislas yitabiriye umuganda wo gusukura imiyoboro y'amazi mu cyanya cya Kibuza ndetse atanga n'ubutumwa ku bitabiriye umuganda.

Nyuma y’umuganda Umuhuzabikorwa w’umushinga YEAN yasabye abanyamauryango ba koperative KABIAKI ihinga muri iki gishanga, kugira uruhare mu kurwanya nkongwa idasanzwe babanza kuyitora mbere yo gutera umuti. Basabwe kandi kuvomerera imyaka mu gihe imvura itari kugwa, kongera Urea kubigori kuko itanzwe na Leta yunganiwe 100% idahagije.

uyu muganda wihariye witabiriwe n’Umukozi w’umushinga SAIP II ukurikirana ubuhinzi, uhagarariye Rumbuka, Ubuyobozi bwa koperative Kabiyaki, Abanyamuryango ka Kabiyaki.



nyuma yo gukorana umuganda n’abahinzi mu gishanga cya Kibuza, Umuhuzabikorwa wa YEAN kandi yajyanye n'itsinda ryaturutse muri CCOAB  gusura imiryango y'abakoresha amazi (WUOs) ikorera mu cyanya cya Bishenyi, Kibuza na Gikoro mu rwego rwo kureba uko ibikorwaremezo byo kuhira bigira uruhare mukongera umusaruro, no kureba uko imiryango y'abakoresha amazi iyobowe.