FXB yatanze inkunga ya miliyoni zirenga 6 ku munsi mpuzamahanga w’umugore

Ubwo hizihizwaga ku rwego rw’Akarere umunsi mpuzamahanga w’abagore mu Kagari ka Muganza,Umurenge wa Runda, Umufatanyabikorwa FXB ufite icyicaro mu Kagari ka Ruyenzi, yashyikirije amatsinda y’abagore mu Murenge inkunga y’amafaranga miliyoni 6 n’ibihyumbi Magana inani na mirongo irindwi mu rwego rwo gukomeza kwita kuri iyi miryango y’abagore kwiteza imbere. Uyu muryango kandi watanze matelas ku bagore muri gahunda ya Dusasirane.



Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Umuryango FXB bwana HABYARIMANA Emmanuel yavuze ko iyi nkunga ije yiyongera ku yindi yatanzwe irimo ibikoresho byo kwihangira imirimo ku bakobwa babyariye iwabo ariko banafashijwe kwiga imyuga irimo ubudozi, gutunganya imisatsi,…Yavuze ko bazakomeza gufasha abagore kwiteza imbere kugira ngo umuryango nyarwanda ukomeze kubakwa kandi mu buryo bufite ireme.

Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Bwana NIYONGIRA Uzziel akaba yifatanyije n’abaturage muri ibi birori, iyi gahunda i Runda yitabiriwe n'umuhuzabikorwa wungirije wa CNF ku rwego rw'Intara Mme MWENENYIRIGIRA Diane, Umuhuzabikorwa wa CNF ku rwego rw'Akarere Mme MUSABYIMANA Marie Goretti, Umuyobozi w’Umurenge wa Runda, inzego z’umutekano n'abafatanyabikorwa.

Uretse mu Murenge wa Runda, no mu yindi Mirenge naho uyu munsi warizihijwe. Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Uwiringira Marie Josee ari kumwe n’inzego z’umutekano; yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Kazirabonde Umurenge wa Ngamba mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore.
-Ibirori muri rusange hose byaranzwe no kumurika ibikorwa byagezweho mu guteza imbere abagore n'umuryango, habayeho gusezeranya ababanaga bitemewe n'amategeko, kuremera imiryango mu bufasha butandukanye, koroza imiryango, gutera inkunga amatsinda y'abagore yo kwiteza imbere, guha abana indyo yuzuye, imbyino n’indirimbo z'abahanzi. n'amatorero.