FXB YASHYIKIRIJE IMIRYANGO Y’ABATISHOBOYE IBIKORESHO BY’IBANZE
Tariki 31 Gicurasi 2024, Mu Murenge wa Musambira, ku bufatanye bw'Akarere ka Kamonyi na FXB Rwanda ku nkunga ya Christine Eggs Umuyobozi Mukuru w’Umuryango FXB ku rwego mpuzamahanga; habereye umuhango wo gushyikiriza imiryango 200 matelas zo kuryamaho aho buri muryango wahawe matelas 2. Habayeho no gushyikiriza imiryango 150 imirasire y'amatara; ibi byose byakozwe mu rwego rwo kwimakaza umuco w'isuku n'isukura, igikorwa cyitabiriwe n'umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, FXB Rwanda yari ihagarariwe n'Umuyobozi wayo Bwana KAYITANA Emmanuel.
Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza Mme Uwiringira Marie Josee, yavuze ko ubu bufasha buzatuma abagenerwabikorwa batera intambwe mu mibereho myiza yabo. Yashimiye ubuyobozi bwa FXB ku bw’iyi nkunga, yizeza ko bazakomeza ubufatanye kugira ngo hamwe n’imiryango itari iya Leta bakomeze gufatanya mu guteza imbere abaturage no guharanira imibereho myiza yabo.
Abahawe ubu bufasha bijeje ko bazakoresha neza inkunga bahawe kugira ngo igire icyo ihindura mu buzima bwabo by’umwihariko mu guharanira isuku n’isukura mu Miryango yabo.