ECOSE MUSAMBIRA BIBUTSE KU NSHURO YA 31 ABAREZI N’ABANYESHURI BISHWE MURI JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994

Mu Kigo cya Kiriziya Gaturika cyisumbuye cya ECOSE Musambira giherereye mu Murenge wa MUSAMBIRA, habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka abarezi n'abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

iyi gahunda gahunda yaranzwe n’ikiganiro ku mateka ya Jenoside cyatanzwe na bwana NDAGIJIMANA Alphonse. Urubyiruko rwasabwe kumenya agaciro ko kuba umwe rukirinda uwaza wese agarura inyigisho zitandukanya abanyarwanda.

ku rwego rw’ubuyobozi bwite bwa Leta, iki gikorwa cyitabiriwe n’intumwa y’umuryango IBUKA mu Murenge wa Musambira hari kandi Mme NYIRANDAYISABYE Christine Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, hari kandi n’inzego z’umutekano.