Dr NAHAYO Sylivere yatorewe kuyobora Akarere ka KAMONYI muri Manda ya 2021-2026

Kuwa 19 Ugushyingo 2021, ku cyicaro cy’Akarere ka Kamonyi i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge habereye amatora yashyize akadomo ku matora mu nzego z’ibanze yatangiye mu Ukwakira 2021 aho abaturage batangiye bitorera abayobozi b’amasibo.

UUwiringira Marie Josee (L), Dr Nahayo Sylvere (C), NIYONGIRA Uzziel (R)

Aya matora yashojwe no gutora abagize komite nyobozi y’Akarere ka Kamonyi nyuma y’igihe kirekire kayoborwa n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere bwana TUYIZERE Thaddee. Ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere hatowe Dr NAHAYO Sylivere, ku mwanya w’umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Interambere ry’ubukungu hatowe bwana NIYONGIRA Uzziel, hatorwa kandi Mme UWIRINGIRA Mari Josee nk’Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho Myiza y’Abaturage.

Abagize inteko itora aribo abagize inama Njyanama z’Imirenge n’ibyiciro byihariye nyuma yo gutora abagize inama Njyanama y’Akarere, iyi nama njyanama igizwe n’abantu 17 nayo yitoyemo biro igizwe n’aba bakurikikira:
-bwana NYONI Emilien Lambert: Perezida w’Inama Njyanama
-bwana NGIRINSHUTI Fidele: Visi Perezida w’Inama Njyanama
-Mme ISHIMWE Pascaline: Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere.

Nyuma yo gutorerwa kuyobora Akarere ka KAMONYI, Umuyobozi w’Akarere mushya Dr NAHAYO Sylivere yashimiye by’umwihariko inteko itora kuba bamugiriye icyizere bakamutorera izi nshingano zo kuyobora aka Karere. Yijeje abaturage muri rusange ko azakora ibishoboka byose bakagera ku iterambere, ibyegezweho bigasigasirwa kandi hakabaho ubufatanye bw’ubuyobozi n’inzego zitandukanye kugira ngo muri uru rugamba rw’iterambere buri wese abigiremo uruhare.

Nyuma yo gutorerwa kujya muri komite nyobozi, kuwa mbere tariki 22 ugushyingo 2021imbere ya Perezidante w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga barahiriye kuzuza neza inshingano zabo, bahita batangira akazi byemewe n’amategeko.

Twababwira ko inama Njyanama y’Akarere igizwe n’abantu 17 aribo abajyanama rusange 8, abagore 5 bahagarariye 30%, Uhagarariye urubyiruko (CNJ), Uhagarariye Abafite ubumuga (NCPD),Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) na Perezida w’urugaga rw’Abikorera (PSF) ku rwego rw’Akarere.

biro y'inama njyanama y'akarere ka Kamonyi. Nyoni Lambert (C), Ngirinshuti Fidele (L), Ishimwe Pascaline (R)