BISHENYI HARI KUBERA IMURIKAGURISHA N'IMURIKABIKORWA
Mu rwego rwo kugaragaza ibikorerwa mu Karere hagamijwe kuzamura isura y’Akarere, kuva tariki 06-16/06/2025 Bishenyi mu Murenge wa Runda hari kubera imurikabikorwa n’imurikagurisha. Igikorwa cyitabiriwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse n’iy’imbere mu gihugu itari iya Leta, amakoperative, ibigo by’imari, ibigo bya Leta.
Mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa by'imurikabikorwa n'imurikagurisha ryatangiye ejo Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel akaba anafite by’umwihariko ibikorwa by’ubukungu mu nshingano ze, yasuye abaje kumurika ibikorwa bakorera muri Kamonyi.
Nyuma yo kureba uko igikorwa kirimo gukorwa hatanzwe inama zitandukanye zifasha mu gukomeza kunoza iki gikorwa, birimo guhanga udushya, gutanga serivisi nziza kugira ngo ibikorwa by'Akarere bikomeze kugaragara. Hasabwe kandi ko hakorwa ubukangurambaga bwimbitse abamurika bakitabira ari benshi kandi abaturage nabo bakarushaho kugana ahabera iki gikorwa kuko ariyo ntego. 