BISHENYI: HABEREYE UMUHANGO WO GUSOZA GAHUNDA Y’INZEGO Z’UMUTEKANO N’ABATURAGE MU BIKORWA BY’ITERAMBERE

Muri gare ya Bishenyi iherereye mu Kagari ka Muganza Umurenge wa Runda, habereye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo ibirori byo gusoza gahunda ngarukamwaka y'ibikorwa by'ubufatanye bw'inzego z'umutekano n'abaturage mu iterambere. 
Gahunda yahujwe no gusoza gahunda y'ibikorwa by'ingabo zo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba #EAC mu bufatanye n'abaturage b'Ibihugu binyamuryango mu iterambere.


Iki gikorwa cyashojwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme KAYITESI Alice, hari kandi Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije muri RNP Ushinzwe ibikorwa CP Vincent SANO, LT. Col. KALAMA waturutse mu Gihugu cya Kenya mu ngabo za EAC, Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere n’abandi bagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere.


Muri iki gikorwa hamuritswe ibyagezweho muri iki gihe cy’ubufatanye bw’ingabo na Polisi y’igihugu mu Karere ka Kamonyi uyu mwaka, habaye kandi igikorwa cyo gutanga imyambaro y’akazi ku bamotari mu rwego rwo kwita ku mutekano n’imitangire ya serivisi inoze mu kazi kabo ka buri munsi.