BA “AGENTS” B’IREMBO BASHYIKIRIJWE IBIRANGO N’IBICIRO NTARENGWA (TARRIFFS)
Ku mugoroba wo kuwa 08 Gicurasi 2025, ku Karere habereye igikorwa cyo gushyirikiriza abakozi batanga serivisi z’irembo (agents ) 38, ibirango mu rwego rwo guharanira serivisi nziza. Aba ba ‘’agents” bahawe amakarita abaranga, jirets ndetse n’ibiciro (tariff) batagomba kurengaho igihe baha umukiriya serivisi.
Iki ni icyiciro cya 2 cy’iyi gahunda, abahawe ibi bikoresho bakaba baturutse mu Mirenge yose. Urwego rw’Irembo rwari ruhagarariwe na bwana Tony Kabanda umukozi waturutse Kigali ku buyobozi bukuru rw’Ikigo IREMBO.
Aba bakozi b’Irembo bibukijwe ko bafite inshingano zo guharanira ko umuturage ahabwa serivisi nziza bityo bakumva ko bafite uruhare muri uwo murongo. Bibukijwe kandi ko imikorere yabo myiza ariyo iganisha ku iterambere n’imibereho myiza igihugu cyifuza kuko imisoro n’amahooro asabwa.