AVSI YASHIMIWE IBIKORWA BYAYO IKORERA HIRYA NO HINO MU KARERE

Umuryango AVSI, (The Association of Volunteers in International Service) ni umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta, ukaba ari umwe mu bafatanyabikorwa b’Akarere muri gahunda z’uburezi, ubuvuzi ndetse n’ibikorwa by’imibereho n’iterambere ry’abaturage.

Kuwa 05 Kanama 2025, mu Murenge wa Musambira itsinda riyobowe n'Umuyobozi wa AVSI mu Rwanda, Mme, Lorette BIRARA rigizwe  na Dr. Justin waturutse mu Gihugu cy'ubudage wari uri mu gikorwa cy'isuzuma  ishyirwa mu bikorwa rya Projet Care Yita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'abandi bakozi banyuranye ba AVSI, itsinda ryakiriwe  n'umukozi w'Akarere ushinzwe guteza imbere ubuzima,  umukozi ushinzwe imari n'imiyoborere mu Murenge wa Musambira, Umuyobozi  wa Polisi station ya Musambira, DASSO, Umuyobozi bw'Akagari ka Cyambwe, abakozi bashinzwe ubuzima bwo mu mutwe ku Bitaro bya Remera Rukoma no ku kigo Nderabuzima cya Musambira hamwe n’Umuyobozi w'ikigo Nderabuzima cya Musambira. 

Muri uru ruzinduko rw’umunsi umwe, aba bashyitsi basuye imiryango 2 ifite abarwayi bafite uburwayi bwo mu mutwe bitabwaho n'abakorerabushake bahuguwe na AVSI mu Tugari twa Cyambwe na Karengera.

Ku Kigo Nderabuzima cya Musambira, harebwe uko Kigo Nderabuzima gifatanya na AVSI n'abakorerabushake bahuguwe na AVSI mu kwita ku bafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe. Hasuwe kandi itsinda ry' abafite ibibazo byo mu mutwe bitabwaho n'Ikigo Nderabuzima cya Musambira.

Nyuma yo gusura amatsinda mu nteko y'abaturage yabereye mu Kagali ka Cyambwe , umudugudu wa Rugarama hakozwe ubukangurambaga kubitabiriye inteko y'abaturage ku kwita ku buzima bwo mu mutwe bikozwe n'abakorerabushake bahuguwe na AVSI Rwanda. Hanatanzwe ubutumwa bukangurira abaturage kwirinda indwara zandurira mu gusangirira ku miheha nk'igituntu n'izindi. Abashyitsi bishimiye uko ibikorwa by'umushinga biri kugenda neza banashimira ubufatanye bwiza bw'inzego zinyuranye mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.