Ambasaderi w’Ubwongereza arashima ibimaze gukorwa mu mushinga wo koongera uruhare rw’umuhinzi mu gutegura imihigo
Ambassaderi w’Ubwongereza mu Rwanda Hon. OMAR Daiar yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Kamonyi. Iyi gahunda yari mu rwego rwo kureba ibimaze kugerwaho mu mushinga ugamije kongera uruhare rw'umuhinzi mu gutegura imihigo n'igenamigambi ryo mu buhinzi hashingiwe ku bitekerezo by'abaturage byakusanyijwe mu Midugudu.

Hon. OMAR n’abo bari kumwe basuye Umurenge wa Musambira ndetse na Gacurabwenge, baganira n’abahinzi uburyo imihigo itegurwa ndetse n’uko bakurikirana ishyirwamubikorwa ryayo kandi babigizemo uruhare.
Mu ijambo rye, Ambasaderi Omar yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi muri gahunda bafite yo gukomeza gufasha umuturage kugera ku iterambere. Hon. Omar yagize ati” nashimishijwe n’uburyo nakiriwe mu Karere ka Kamonyi. Nashimiye kandi intambwe imaze guterwa mu kuzamura uruhare rw’umuhinzi mu mihigo by’umwihariko, ariko muri rusange biganisha no kuzamura imyumvire ye mu gukora ubuhinzi neza kandi akagira imibereho myiza.”

Uyu mudiplomate yavuze ko Ubwongereza n’u Rwanda bifitanye umubano umaze igihe kandi umaze gushing imizi, ari nayo mpamvu batekereje gutera inkunga uyu mushinga wo gutegura imihigo, uyu mushinga ukaba umaze kugera ku ntego zawo kandi bazakomeza no mu bindi bikorwa.
VM ushinzwe ubukungu bwana NIYONGIRA Uzziel wakiriye uyu muyobozi n’abandi bari kumwe mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere, yavuze kuba ubwongereza bwarahisemo kuza gufasha muri iyi gahunda bisobanura uruhare rukomeye rwa Leta y’u Rwanda by’umwihariko mu kubana neza n’amahanga. Yavuze ko akarere kazakomeza gufasha umuhinzi kuzamura imyumvire kandi inzitizi zose zituma atagera ku ntego yiyemeje zigakurwaho ku bufatanye n’izindi nzego mu rwego rwo gukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga koko kandi bigafasha mu gukomeza kwihaza mu biribwa nokuzamura ubukungu bw’imiryango n’igihugu muri rusange.
Iki gikorwa cyitabiriwe na VM Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, VM ushinzwe imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, Uhagarariye MINAGRI bwana SEMWAGA Octave, umuyobozi wa RAB sitation ya Muhanga, Kamonyi na Ruhango bwana KAYUMBA John, abagize inzego z’umutekano mu Karere n’abandi bafatanyabikorwa.
uyu mushinga ubusanzwe watangiye mu Ugushyingo umwaka wa 2021, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarangane mu Rwanda Transparency International ku bufatanye na CCOAIB. Iki gikorwa cyatangijwe ku bufatanye na Departement y’Ubwongereza ifite mu nshingano Iterambere Mpuzamahanga-FCDO ( Foreign Commonwealth Development Office).
