AMAZU YUBAKIWE ABAGENERWABIKORWA BA MINUBUMWE MU MWAKA WA 2023-2024 YARASUWE NGO HAREBWE NIBA HARI IBYAKOSORWA
Amatsinda agizwe n’umukozi wa MINUBUMWE, Rwanda Housing Authority aricyo Kigo Gishinzwe Imyubakire mu Rwanda hamwe na Minisiteri y’Ingabo urwego rw’Inkeragutabara n’abakozi b’Akarere; basuye amacumbi 15 yubakiwe abagenerwabikorwa ba MINUBUMWE.
Iyi gahunda yakozwe kugira ngo aya mazu yakirwe mu buryo bwa burundu (Final Handover), akaba ari amazu yo mu mwaka w’ingengo y’imari 2023-2024 zubatswe mu miringe itandukanye ariyo. Rugalika, Gacurabwenge, Karama, Nyamiyaga na Nyarubaka.
Abagize itsinda bemeranyijwe ko ibyo babonye bisaba gukosorwa bizakosorwa vuba kugira ngo zakirwe.