Amarushanwa “Umurenge Kagame Cup 2022/2023” yongeye gusubukurwa

Nyuma y’igihe kirekire aya marushanwa yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe isi n’abayituye, ku wa gatandatu tariki 14.01.2023 nibwo yongeye gusubukurwa umuhango wo kuyatangiza wabereye ku rwego rw’Akarere ku kibuga cya Rugando cyubatse mu Murenge wa Nyarubaka. Ni gahunda yaranzwe n’umukino w’umupira w’amaguru ku makipe y’abahungu n’abakobwa bakiniye kuri iki kibuga bo mu Mirenge ya Nyarubaka na Kayumbu.

Iyi gahunda yatangijwe mu Mirenge yose,  kuko hakozwe amatsinda 6 (poules) kandi aya marushanwa  "Umurenge Kagame Cup" akomeje kugenda neza. Insanganyamatsiko y'aya marushanwa iragira iti''Twimakaze imiyoborere myiza duhanira ko umuturage aza ku isonga'' .



Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere asobanura ko uretse kuba afasha abayitabiriye kugaragaza impano zabo by'umwihariko mu rubyiruko, iyi mikino inafasha kuzamura ubusabane mu baturage. Uyu muyobozi yaanasobanuye ko muri iyi mikino hanatangwa zimwe mu mpanuro zirimo gushishikariza abatabiriye bitabiriye kwirinda ibiyobyabwenge, gukumira inda zitateganyijwe, kwirinda ubuzererezi ahubwo bakagira uruhare mu kubaka igihugu. Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere yashimangiye ko ubuyobozi buzakomeza kwita ku mikino hitabwa ku gutunganya no kubaka ibibuga.

Twababwira ko aya marushanwa ubu ageze kuri ¼ cy’irangiza. Ejo ku cyumweru Ku bibuga bya Remera Mbizi mu Murenge wa Rukoma, mu Rugando mu Murenge wa Nyarubaka no ku kibuga cya Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge; niho hakomereje amarushanwa "Umurenge Kagame Cup".
-Ni amarushanwa yari akiri mu majonjora, imikino ikaba igeze muri ¼ cy’irangiza kandi biragaragara ko yaje ikenewe cyane kuko ubwitabire bw’abaturage bwari bushimishije cyane.

-Mu bakobwa, Ikipe y’Umurenge wa Ngamba yakinnye na Kayenzi, Umurenge wa Runda wakinnye na Gacurabwenge naho Umurenge wa Mugina ukina na Kayumbu.

-Mu bahungu, Rugalika yahuye na Gacurabwenge, Umurenge wa Rukoma bakinnye na Kayenzi naho Umurenge wa Mugina uhura na Nyarubaka.
-Muri iyi mikino kandi hatambukijwe ubutumwa butandukanye burebana n’ubukangurambaga kuri gahunda za Leta.