AKARERE NA RAB BAKOZE UBUGENZUZI KU BIKORWA BYO KWEGEREZA ABAHINZI INYONGERAMUSARURO

Uyu munsi itsinda riyobowe n'umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB Sitasiyo ya Muhanga, rigizwe n’umukozi w'Akarere ka Kamonyi ushinzwe ubuhinzi mu Karere, Umukozi wa APTC (Agro Processing Trust Corporation – Improving ) aricyo kigo gifite mu nshingano ibirebana no gukwirakwiza inyongeramusaruro kizigeza ku bahinzi; ryasuye abacuruzi b'inyongeramusaruro mu Mirenge ya Rugalika na Runda harebwa uko abahinzi begerejwe inyongeramusaruro (imbuto n'ifumbire zunganire na Leta).

Abagize itsinda basanze inyongeramusaruro zihari mu maduka ya Tubura ndetse no mu maduka y'abacuruzi bikorera ku giti cyabo abatari barangura basanze bafite abahinzi benshi babiyandikishijeho batumiza inyongeramusaruro kandi biteguye kurangura mu ntangiriro z'ukwezi kwa Nzeri 2025. 

Twababwira ko iki gikorwa cy'ubugenzuzi kizakomeza no mu yindi Mirenge igize Akarere ka Kamonyi hagamijwe kureba imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga kugira ngo abahinzi batazatinda kubona inyongeramusaruro bityo bikadindiza ibikorwa byabo.