AKARERE KITABIRIYE AMARUSHANWA UMURENGE KAGAME CUP KU RWEGO RW'INTARA

Kuwa 15 Werurwe, mu mupira w’amaguru, amarushanwa Umurenge Kagame Cup yo ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo yabereye kuri sitade ya Ruyenzi Akarere ka Kamonyi akaba yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere . Yitabiriwe kandi na Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza Madame Uwiringira Marie Josee na Mme Umugwaneza Evanice umuyobozi w’Ishami ry’imiyoborere myiza ku rwego rw’Intara. 

Icyo gihe, ikipe y' Abakobwa b'Umurenge wa Nyamiyaga ihagarariye Akarere kacu ka Kamonyi niyo yegukanye umukino , ikaba yatsinze ibitego 3-0 Ikipe y’Umurenge wa Ntongw e iharagariye Akarere ka Ruhango, bityo Umurenge wa Nyamiyaga ukaba ugeze kuri final mu bakobwa mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Intara. 

Mu bagabo. Ikipe y'abagabo y'Umurenge wa Rukoma ihagarariye Akarere ka Kamonyi yakinnye n’Ikipe y’Umurenge wa Ruhango ihagarariye Akarere ka Ruhango. Ikipe y'Akarere ka Kamonyi yatsinze 2-1 Ikipe y'Akarere ka Ruhango.

Aya marushanwa ngarukamwaka agamije guha umwanya abafite impano mu mikino kubona uburyo bwo kuzigaragaza, urubuga rwo kwibukiranya amahame y'imiyoborere no gukorera mu mucyo .