AKARERE KASUZUMYE AHO IGIHEMBWE CY’IHINGA KIGEZE KANASHISHIKARIZA ABAHINZI KWITA KU BUHINZI BWO MU GISHANGA

Tariki 15 Nyakanga 2025, abakozi b’Akarere bafite ubuhinzi mu nshingano, basuye Imirenge ya Rugalika na Mugina, mu rwego rwo gusuzuma aho igihembwe cy’ihinga kigeze. Aba bagronome baboneyeho no gushishikariza abahinzi kwita cyane ku buhinzi bwo mu gishanga muri iki gihe cy’impeshyi kandi bagahingira ku gihe.

Iri tsinda ryari rigizwe n’Umukozi w'Akarere Ushinzwe Ubuhinzi bwana Tuyisenge Alexis ari kumwe n'umuhuzabikorwa w’umushinga YEAN mu Karere ka Kamonyi agronome Musange Stanislas aho basuye icyanya cy’ubuhinzi cya Ruboroga mu Murenge wa Rugalika na Kavunja ku Mugina.
Hari hagamijwe kureba aho igihembwe cya 2025C kigeze n'imbogamizi zihari no gutanga ubujyanama butandukanye, gushishikariza abahinzi kwiyandikisha muri SNS kugira ngo bazabone inyongeramusaruro za 2026A, gushishikariza abahinzi ba Kavunja basaruye ibitunguru kwihutisha ihinga ry'ibishyimbo kugira ngo bitazabangamira sezo 2026A.

basanze mu gishanga cya Kavunja ibitunguru bigeze mu isarura ariko zimwe mu mbogamizi ni ikirere cyagaragaje ubukonje budasanzwe byatumye ibitunguru n'inyanya bidatanga umusaruro nkuko wari witezwe. Hari kandi abahinzi batinze kwishyurwa na Rumbuka umusaruro w'igihembwe cya 2025A, abahinzi bakaba basabye ubuvugizi kugira ngo Rumbuka ibishyure.