ABUBATSI B’AMAHORO BIYEMEJE KUBA UMUSINGI W’IMIBANIRE IZIRA AMAKEMWA

Amatsinda y’abubatsi b’amahoro bahuguww mu Kagari ka Mbati Umurenge wa Mugina, biyemeje kuba koko imbarutso y’imibanire myiza mu muryango kandi bakagira uruhare mu kunga abafitanye amakimbirane hagamijwe kubaka umuryango utekanye. Ibi babitangarije mu birori byo gusoza amasomo (graduation) ku matsinda yahuguwe mu isanamitima no kubaka ubudaherwanwa

Tariki 30 Nyakanga 2025 mu cyumba cy'inama cy'Ishuri rya Saint Ignace Mugina niho habereye igikorwa cya “graduation” y'amatsinda 33 agizwe n'abantu 524 b'Abubatsi b'Amahoro baherekejwe n'Umuryango Ubuntu Center for Peace akaba Umufatanyabikorwa ukorera mu Karere ka Kamonyi mu bijyanye n'Isanamitima, isanamibanire no kubaka ubudaheranwa, iki gikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Ubuntu Center for Peace Dr. NIYONZIMA Jean Bosco. 

Iyi gahunda yitabiriwe n’Umukozi w'Akarere Ushinzwe Guhuza Ibikorwa by'Itorero ry'Igihugu hamwe n'ubukangurambaga rusange Mme MUKAGIHANA Epiphanie bakaba bakiriwe n'Umukozi w'Umurenge wa Mugira Ushinzwe Irangamimerere bwana, RUGAGAZA Espoir. Iyi gahunda yagenze neza isozwa n'Ubusabane bw’abarangije amasomo ndetse n’abayobozi bari bitabiriye igikorwa.