ABOROZI BARASABWA KUGIRA UBWISHINGIZI BW’AMATUNGO KUKO ARI INGEZI

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, bwana Niyongira Uzziel arasaba buri muturage wa Kamonyi ufite itungo kurishyira mu bwishingizi. Avuga ko intego Akarere gafite ndetse n’abafatanyabikorwa ari uko buri tungo ryose ryemerewe ubwishingizi rigomba kububonekamo. Ahamya kandi ko Nta kigoye umuturage kuko na Leta yemeye gushyiramo 40% nka Nkunganire.

Uyu Muyobozi, ahamya ko nta mpungenge umuturage akwiye kugira kuri ubu bwishingizi kuko na Leta imubereye ijisho kandi ko yanamushyiriyemo 40% ya Nkunganire. Yizeza ko Akarere n’Abafatanyabikorwa bari mu bukangurambaga bwo gusobanurira no kwereka abaturage inyungu bafite mu kugira ubu bwishingizi bw’Amatungo n’Imyaka. Yagize ati“ Leta yemeye gushyiramo 40% y’agaciro kose k’ibikenewe. Niba rero na Leta ishyiramo 40%, n’umuturage yarareberewe!, akwiye kumva inshingano ze ko iryo tungo rye akwiye kurishyira mu bwishingizi ryagira ikibazo ntarihombe ahubwo akaryishyurwa”.

Agira kandi ati“ Mu by’ukuri ubwishingizi iyo uburebye Leta yashyizemo amafaranga menshi, buri muturage akwiye kubyumva bityo ugize ibyago ntazimye igicaniro niba atunze Inka imwe ntahombe. Ntahombe Inguribe ye, Ntahombe Inkoko ze…., ahubwo ubwishingizi bukagaruka bukamusubiza iryo tungo bityo ubuzima bwe nti buhungabane”.

Uzziel, asaba ko muri ubu bworozi bw’Amatungo nta kajagari ndetse na ba Rumashana bakwiye kuba bahagaragara. Ati“ aha byumvikane neza, ntabwo umuvetarineri wese akwiye kujya kwegera inka y’Umuturage n’irindi tungo adafite ibyangombwa bimwemerera kujya kuyivura. Byagaragaye ko harimo abashobora kujya kuyivura yagira ikibazo n’ibigo by’ubwishingizi bikanga kwishyura!”.

Akomeza ati” Umuveterineri uziko adafite uruhushya rwo kuvura amatungo ni ayavemo akore ibindi. Uzagaragarwaho y’uko yavuye itungo kandi atabifitiye ububasha rikagira ikibazo azaryishyura. Turashaka guca akajagari k’abantu bumva ko buri wese yajya kuvura itungo kandi nta burengenzira abifitiye”.