Abikorera n’abashoramari basabwe kuba umusemburo w’iterambere mu Karere

Mu nama Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo bwana BUSABIZWA Parfait yagiranye n’abikorera ndetse n’abashoramari kur uyu wa kabiri tariki 05 Ukwakira 2021 mu Karere ka Kamonyi, yabibukije ko bafite uruhare rukomeye mu gufasha Akarere mu kwihuta mu iterambere.

Iyi nama yateranye mu gihe igihugu cyacu tugihanganye nicyorezo cya Covid-19, abatumiwe ni abahagararariye bagenzi babo, hakaba haragarutswe by’umwihariko ku mahirwe akarere gafite yashorwamo imari. Uyu muyobozi ku Ntara, yavuze ko mu Karere ka Kamonyi iterambere ritangiye kuhagera ariko haracyakenewe uruhare rw’abashoramari mu ngeri zitandukanye kuko hari byinshi bikenewe byashorwamo imari haba mu buhinzi, ubukerarugendo, ubworozi, ubucuruzi n’inganda ndetse n’imyidagaduro.

Muri iyi nama, abikorera hari bimwe mu bibazo bagaragaje basaba ko ubuyobozi bw’Akarere bwabafasha bigakemurwa. Muri byo harimo ikibazo cy’amashanyarazi adahagije kuko bakenera ingufu nyinshi mu mishanga yabo, hagarutswe ku kibazo cy’amazi ataragera hose nkuko byifuzwa n’ibindi bikorwaremezo. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara BUSABIZWA Parfait yijeje aba bashoramari ko ibyo bagaragaje nk’imbogamizi zibazitira gushora imari yabo ahantu runaka kubera ko ibikorwaremezo bihari bidahagije; ko hari gahunda yo gukomeza gukwirakwiza urugero nk’amashanyarazi n’amazi meza hirya no hino mu Mirenge ku buryo nta mpungenge zo kuba ufite ibyo ashaka gukorera ahantu runaka byamubuza kuhatangiza ibikorwa bye. Yasabye abashoramari kujya buri gihe begera ubuyobozi bw’Akarere bukabafasha kubona ubutaka bwo gukoreraho imishinga yabo, ngo kuko niho badahendwa kandi ibi bifasha mu gutekereza aho umushinga runaka ukwiye kujya.

Ku ruhande rw’Akarere Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi bwana TUYIZERE Thaddee yavuze ko bazakomeza gukora ibishoboka byose mu gufasha abashoramari kugera ku ndoto zabo. Umuyobozi w’Akarere yavuze ko hari amahirwe mu Karere Akarere ka Kamonyi gafite amahirwe  n’ibintu byinshi (opportunities & potentialities) bishobora gutuma gatera imbere byihuse. Muri byo, Umuyobozi w’Akarere yagize ati” muri Kamonyi kimwe n’ahandi mu gihugu cyacu hari Imiyoborere myiza na gahunda za Leta zigenewe abaturage. Guturana na Kigali Umurwa Mukuru w’Igihugu n’Umujyi wa Muhanga; Abantu batandukanye bitabira gutura mu Karere ka Kamonyi”. Umuyobozi w’Akarere yongeraho ko Igishushanyo mbonera cy’Umujyi no kunoza imiturire ijyanye n’igihe; Ubutaka bwera ibihingwa bitandukanye (ngengabukungu na ngandurarugo) harimo imboga  n’imbuto; Amabuye y’agaciro (coltan) n’ibikoresho byo kubaka nk’amabuye asanzwe, urugalika n’imicanga  y’ubwoko butandukanye; ibyo byose ni amahirwe yaherwaho abashoramari bagashora imari mu Karere.