ABAYOBOZI MU NZEGO Z’IBANZE BAHUGUWE KU CYAHA CY’INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE

Mu bikorwa bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuwa 08 Mata 2025 ku bufatanye n’urwego rw’Ubushinjacyaha Bukuru, abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abayobozi b’Ibigo by'Amashuri, abahuzabikorwa ba DASSO, abakuriye amashami mu Karere, abashinzwe uburezi mu Mirenge n'abagize urwego rwa RIB bitabiriye amahugurwa ku cyaha cy'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibyaha bifitanye isano nayo, mu rwego rwo gufasha abayobozi gusobanukirwa neza.

Amahugurwa yatanzwe na bwana NSHIMIYIMANA Michel umushinjacyaha mukuru ukorera mu ifasi irimo n’Akarere ka Kamonyi ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere.