ABAYOBOZI B’UTUGARI BASHYIKIRIJWE MUDASOBWA (LAPTOPS) BAGENEWE NA MINALOC

Mu rwego rwo kongerera ubushobozi ubuyobozi bw’Akagari, kuri uyu wa gatatu tariki 22 Ukuboza 2021 i Gihinga ku cyicaro cy’Akarere habereye umuhango wo gushyikiriza Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 59, imashini bagenewe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu kugira ngo zifashe mu kazi kabo.

Rwandenzi Epimaqque ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera mu Murenge wa Musambira, avuga ko izi mashini(LAPTOPS)  ari ikimenyetso cy’uko Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu buzi amakaro k’urwego rw’Akagari mu mitangire ya serivisi z’ibanze. Uyu muyobozi agira ati”twahawe  mashine nziza cyane zifite porogaramu zose ku buryo zitandukanye n’izo twari twarahawe mbere ntaho bihuriye rwose. Izi mudasobwa zizanadufasha gutanga serivisi z’irangamimerere zirebana no kwandukura abapfiriye mu ngo ndetse no kwandika abana batavukiye kwa muganga”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karengera asaba bagenzi kuzafata neza izi mashini kuko byagiye bigaragara ko mbere hari abagiye batazifata neza ugasanga mudasobwa nta musaruro zitanze. Arasaba kandi bagenzi be kunoza imitangire ya serivisi no kwihugura mu ikoranabuhanga; cyane ko nta rwitwazo kuko bahawe imashini zizabibafashamo.

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere, Dr NAHAYO Sylvere Umuyobozi w’Akarere ka KAMONYI yavuze ko izi mashini ubuyobozi bw’Akarere bwazihawe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu-MINALOC, iyi Minisiteri ikaba ariyo ishinzwe by’umwihariko imikorere n’imitegekere y’inzego z’ibanze zegerejwe Abaturage [Umudugudu,Akagari,Umurenge n’Akarere]. Yasabye aba bayobozi b’Utugari kuzikoresha mu nyungu z’akazi bityo umusaruro zitegerejweho ukagaragara. Meya NAHAYO yagize ati” murasabwa gutanga serivisi nziza, raporo zisabwa zikaboneka kandi ku gihe  kuko mubonye ibikoresho bigendanye n’igihe ariko by’umwihariko umuturage agomba kuba ku isonga mu nshingano zanyu”.

Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi ba rushingwangerero (abayobozi b’Utugari), kurushaho kurangwa n’imyitwarire iboneye, bagatanga serivisi  inoze nta gusiragiza abaje babagana ngo babakemurire ibibazo kugira ngo umuturage afashwe gukomeza gutera intambwe mu nzira igana iterambere.

Uretse imitangire ya serivisi mu rusange, aba bayobozi b’Utugari muri iyi nama yabahuje na komite nyobozi y’Akarere banasabwe gukurikirana ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage; by’umwuhariko bagaca imirire mibi n’igwingira mu bana. Bibukijwe kandi ko umuryango nyarwanda ucyugarijwe n’abana bakizerera hirya no hino, ndetse hari n’abana bata ishuri, akaba yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari kuzirikana ko ari inshingano zabo nk’abayobozi gukemura ibyo bibazo byabananira bakiyambaza inzego zibakuriye.