ABAYOBOZI B’IBIGO BY’AMASHURI BASABYE UBUFATANYE MU GUKUMIRA ABANA BATA ISHURI
Mu nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’uburezi mu Karere ka Kamonyi yo kuwa 22 Gicurasi 2025, abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabye ko habaho ubufatanye buhoraho hagati y’ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’nzego bwite za Leta bityo basenyere umugozi umwe mu gukumira ko abana bata ishuri.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bifuza ko buri gihe hajya habaho kuganiriza abana ku kamaro k’ishuri kuko bizatuma bumva ko nyuma y’ubuzima bw’ishuri, aribo bafite uruhare runini mu gutegura ejo habo hazaza kandi bakumvishwa ko hazaba heza bitewe n’uko bahateguye igihe bakiri ku ishuri.
Muri GS Rosa Mystica niho habereye inama y’uburezi yatumiwemo abayobozi b’Ibigo by’Amashuri, ba nyir’ibigo abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge, abashinzwe uburezi mu Mirenge n’abahagarariye komite z’ababyeyi.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, yitabiriwe n’Umuhuzabikorwa w’uburezi mu Ntara y’Amajyepfo bwana Nsengiyaremye Christophe na bwana Jean Paul Mushimiyimana umukozi wa NESA.
muri rusange haganiriwe ku migendekere y’ibizamini by’ubumenyi-ngiro, bahuguwe kuri system izafasha gukurikirana ubwitabire bw’abanyeshuri, imicungire ya gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 31 Abarezi n’Abanyeshuri bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

