abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe gushyira imbaraga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Mu nama yihariye yagiranye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 14 Mata 2022 n’inzego zifite aho zihurira n’uburezi mu Karere, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yasabye inzego zose ubufatanye by’umwuhariko abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaharanira ko abana bose bafatira ifunguro rya saa sita ku ishuri.

Ari kumwe na VM Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee ari nawe ufite by’umwihariko uburezi mu nshingano, Meya Nahayo yayoboye inama y’uburezi yaguye, yari yatumiwemo abayobozi b'ibigo by'amashuri, abayobozi b'Imirenge n'abashinzwe uburezi mu Mirenge. Muri iyi nama hagarutswe ku ngingo yo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding Program), kugira ngo irusheho gushinga imizi mu mashuri.

Ku bufatanye n’Imirenge ibigo biherereyemo, Abayobozi b'Ibigo by'amashuri basabwe ko abana bose bagomba gufatira ifunguro ryo ku manywa ku ishuri nkuko Leta y’u Rwanda ikomeje kwibutsa inzego zose kumva akamaro kabyo.Leta nayo yunganira ababyeyi muri iki gikorwa kugira ngo abana bige neza, ireme ry'uburezi rizamuke.  

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje imbogamizi bagira muri iki gikorwa zirimo kuba hari ababyeyi badafasha ubuyobozi ngo bakundishe abana kurya ku ishuri kimwe na bagenzi babo, bakitwaza ko ngo batuye bugufi y’ishuri. Ngo hari kandi ibigo bidafite ibikoni n’ibikoresho bikenewe, gusa kuri iki kibazo abayobozi b’Imirenge ibi bigo bihereeyemo basabwe gushakira hamwe n’abayobozi b’amashuri umuti ibi bikoni n’ibikoresho byabyo bikaboneka, aho bishoboka bakiyambaza akarere.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri biyemeje ko abana bose bagomba kurya ku ishuri baba abo mu mashuri abanza ndetse n’abo mu mashuri yishumbuye mu burezi bw’ibanze. Bavuga ko nabo basobanukiwe akamaro ko kugaburira abana ku ishuri kuko bituma bagira imyigire ihamye ndetse bikabarinda kwiga bahanganiyikiye ibyo kurya bityo bakarushaho gukurikira amasomo nta nkomyi.