Abayobozi basabwe gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’umuturage.
Mu nama y’umutekano yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022 ku biro by’Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yasabye inzego zose gukomeza ubufatanye mu gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho myiza y’abaturage kuko iyo umuturage afite ikibazo bituma adatekana kandi bikadindiza iterambere ryabo n’imibereho myiza.

Umuyobozi w’Akarere yagize ati” hari imiryango na nubu idafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, hari imiryango itarubakirwa nubwo hari icyizere ko bose bazubakirwa. Ariko tugomba gushyira imbaraga muri iki gikorwa abantu bose bakubakirwa n’ibindi bibazo bidindiza iterambere ry’iyo miryango bigakemurwa”.
Umuyobozi w’Akarere yavuze ko nta wundi muntu uzaza kubikora atari abayobozi mu nzego zose kuko nibyo bizatuma iki gikorwa kirangira igihe cyose buri muyobozi azakomeza kubigira ibye akumva ko ari ikibazo kandi gihangayikishije.

Abitabiriye inama basabwe ko bakomeza kandi kugira uruhare mu bikorwa by’isuku, isukura no gukumira igwingira mu bana, bagaharanira ko abantu batura ahantu heza, bakorera heza kandi bakagenda ahantu hasukuye. Yasabye ko ubukangurambaga bukomeza kugira ngo bugere kuri buri muturage kandi bikaba umuco ntihagire umuntu n’umwe usigara iki gikorwa kitamugezeho.
Uretse ibi birebana no gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’abaturage, abari mu nama banarebeye hamwe uko umutekano wifashe muri rusange by’umwihariko abagize izi nzego z’umutekano n’abayobozi mu nzego bwite za Leta, basuzumye ndetse basesengura ibyahungabanyije umutekano mu kwezi k’Ugushyingo 2022 kugeza uyu munsi Ukuboza 2022.
Abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ngamba zo gukomeza kuwubumbatira, by'umwihariko mu gihe cy'iminsi mikuru y'impera z'umwaka hibandwa ku gukora irondo neza kandi rikagenzurwa bihagije.
-Iyi nama y'umutekano yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere, yari yatumiwemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, Abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere, abayobozi ba Polisi, DASSO n'inkeragutabara ku rwego rw'Umurenge.
