ABAYOBOZI B’AMASHURI BIBUKIJWE KO IREME RY’UBUREZI RIRI MU BIGANZA BYABO

Kuri uyu wa gatatu tariki 03 Nzeri 2025 mu cyumba cy’inama  i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge hateraniye inama y’uburezi yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere. Ni inama yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi SSP FURAHA Fulgence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere bwana Bushayija Fred, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge. Hari kandi Abayobozi b'Ibigo by'Amashuri, ba Nyir’Ibigo, ababyeyi n'abarimu bahagarariye abandi mu Mirenge.

Abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku kuzamura igipimo cy'imyigire n'imyigishirize, imyiteguro y'itangira ry'amashuri n'ishyirwa mu bikorwa ry'amavugurura mu burezi, haganiriwe no ku mihigo y’Akarere iri muri serivisi z’uburezi.

Muri iyi nama habayeho kugaragaza ishusho y’uburezi mu Karere, hashingiwe ku byavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ay’icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye. Abayobozi b’amashuri bibukijwe ko ireme ry’uburezi riri mu biganza byabo bityo basabwa kuba hafi abanyeshuri bagakurikira imyigire n’imyigishirize bityo hakabaho gukurikirana ku buryo buhoraho. 

Ku birebana n’amavugurura ategerejwe mu burezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye, muri iyi nama herekanwe uko amasomo azajya atangwa mu byiciro byose. Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwongeye gukora impinduka ku gihe amasomo azajya atangirira mu mashuri abanza n’ayisumbuye, aho ubu abanyeshuri bazajya batangira kwiga saa mbili za mu gitondo aho kuba saa tatu nk’uko byari bisanzwe.

Umuyobozi Ushinzwe Ishami ry’uburezi mu Karere bwana Kayijuka Diogene yagize ati “kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu w’icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza habayemo amavugurura akomeye kuko abarimu baratubwiraga ngo integanyanyigisho umwana ntiyazayirangiza. Amashuri menshi dufite yiga mu byo twita ingunga ebyiri kandi ntibabasha kwiga amasaha yose asabwa mu cyumweru”.

Akomeza agira ati “ REB basanze kugira ngo babone amasaha bakeneye ku munsi abana biga muri icyo cyiciro bagomba gutangira saa mbili za mu gitondo bakageza saa tanu na 40’ noneho nyuma ya saa sita batangire saa saba n’iminota icumi bageze saa kumi na 50’.”

Mu mwaka w’amashuri uzatangira mu kwa cyenda, kandi uzatangirana n’impinduka zirimo ihuzwa ry’amashami yigishwaga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye ( combination), ubu yahurijwe mu mbumbe eshatu ( learning pathways).