ABATUYE I KARAMA BIBUTSE KU NSHURO YA 30 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994
Mu Murenge wa Karama ku rwibutso rw’Akarere ka Kamonyi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwubatse mu Kagari ka Bunyonga mu Murenge wa Karama, tariki ya 22 Mata 2024 habereye gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 495 y’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hatanzwe ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no ku baturage bose muri rusange, ubu butumwa bukaba bwatanzwe n’abayobozi mu nzego bwite za Leta, Abarokotse Jenoside batanze ubuhamya na Perezida wa Ibuka mu Karere bwana Benedata Zacharie.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice niwe wari umushyitsi mukuru, igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe na bagenzi be bagize komite nyobozi y’Akarere, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Mme Kayitare Jacqueline na VM wa Muhanga ushinzwe ubukungu, abagize inzego z’umutekano ku Ntara no mu Karere, inshuti n’abavandimwe bari baje kwifatanya n’abaturage bo mu mu Murenge wa Karama mu gikorwa cyo kwibuka by’umwihariko Abatutsi biciwe muri uyu Murenge muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


