ABATURAGE BIBUKIJWE KO ISUKU ARI ISOKO Y’UBUZIMA

Tariki 14 Ukwakira 2025, muri gare ya Bishenyi mu Murenge wa Runda niho Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere yatangirije ku rwego rw’Akarere ubukangurambaga bw'isuku n'isukura. Insanganyamatsiko y'iyi gahunda iragira iti:"isuku n'isukura hose, bibe umuco duhereye mu muryango”. 
Iki gikorwa cyanitabiriwe na VM Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIYE Marie Josee, cyaranzwe no gukora ibikorwa by’isuku ku isoko rya Bishenyi, gare no mu nkengero zaho, hatanzwe n’ubutumwa bushishikariza buri wese ko isuku igomba kuba umuco. Abitabiriye ubu bukangurambaga bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubuzima, bityo ko bahamagarirwa kuyigira umuco. Basabwe kandi buri gihe nabo kujya bigenzura, bakareba niba koko isuku bayikora uko bikwiye, ahaba hari icyuho bagakosora.
Nyuma y’iki gikorwa ubuyobozi bw’Akarere bwakoze igenzura ry’isuku muri santeri ya Bishenyi na Ruyenzi mu Murenge wa RUNDA.