ABATURAGE BIBUKIJWE AKAMARO KA SIPORO MU BUZIMA
I Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenga tariki 3 Ugushyingo habereye ku rwego rw’Akarere siporo rusange yaranzwe no kwiruka byoroheje (mchaka mchaka) no gukora imyitozo ngororamubiri mu rwego rwo kwimakaza siporo mu baturage.
Iyi Siporo yitabiriwe n'Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme Uwiringira Marie Josee n’abagize inzego z’umutekano.
Umuyobozi w’Akarere mu butumwa bwe yasabye abaturage gukora siporo kenshi gashoboka kugira ngo birinde indwara za hato na hato.
Umufatanyabikorwa Skol nawe yagize uruhare muri iyi sporo aho yaboneyeho kwamamaza ikinyobwa kidasembuye gishya cya Maltona, mu rwego rwo gukomeza kwegereza abakiriya bayo ibi binyobwa.
Ku bufatanye n'abajyanama b'ubuzima, nyuma ya siporo ababyifuza bitabiriye siporo hano i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge bapimwe indwara zitandura (NCDs) kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo barusheho kubungabunga ubuzima bwabo.