ABATURAGE BASABWE GUKUNDA SIPORO KUKO ARI UMUYOBORO W’UBUSABANE
Ku cyumweru tariki 14 Nzeri 2025, ku biro by’Akarere ka Kamonyi habereye siporo rusange yo ku rwego rw’Akarere yitabiriwe n’abatuye mu Murenge wa Gacurabwenge. Ni gahunda ngaruka kwezi igamije kwibutsa abaturage akamaro ko gukunda siporo ndetse bakayigira umuco.
Ni siporo yabimburiwe no kwiruka byoroheje (mchaka mchaka) aho abaturage bari kumwe n’abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe mutagatifu Bernadette bafatanyije mu kwiruka kuva ku masuka ku Kamonyi kugera ku Karere.
Nyuma abitabiriye bahurira ku biro by’Akarere mu myitozo ngororamubiri mu rwego rwo guharanira ubuzima buzira umuze.
Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere ari kumwe n’umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel hamwe n’umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Uwiringira Marie Josee bitabiriye iyi gahunda, hari kandi n’umuyobozi w’Umurenge wa Gacurabwenge n’umuyobozi w’Umuryango SEVOTA Mme Mukasarasi Godelive.
Mu butumwa bwe Umuyobozi w’Akarere yagize ati:” turasaba abaturage gukunda siporo kuko siporo ifasha cyane mu gusigasira ubuzima buzira umuze. Siporo kandi uretse kuba ifasha mu gusigasira ubuzima, inagira uruhare mu gufasha mu busabane bw’abaturage.
Abitabiriye siporo babyifuza kandi bujuje imyaka isabwa; bapimwe indwara zitandura ngo bamenye uko bahagaze, bibukijwe kandi ko siporo ari nziza ku buzima bityo ko buri wese ahamagarirwa kuyitabira.