ABATURAGE BARASABWA GUKUMIRA IHOHOTERWA KANDI BAGATANGA AMAKURU KU GIHE
Ubwo kuwa 26 Ukwakira 2023 hasozwaga amahugurwa yari yateguwe n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, abayobozi mu nzego z’ibanze mu byiciro bitandukanye mu Murenge wa Musambira basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha by’ihohoterwa kandi bagatangira amakuru ku gihe igihe cyose bafite amakuru cyangwa se babonye uwakorewe ihohoterwa.

niho hashorejwe ku mugaragaro amahugurwa yari amaze iminsi 4 akaba yari agenewe abayobozi b’inzego z’ibanze mu Mirenge ya Musambira, Gacurabwenge, Ngamba na Rukoma.
Aba bayobozi basobanuriwe uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana ndetse bahawe ikiganiro kuri serivisi zitangwa na “Isange One Stop Centre” mu rwego rwo gufasha uwahohotewe.
Amahugurwa yashojwe na Mme KAYITESI Guverineri w’Intara y’Amajyepfo hari kandi Umuyobozi w’Akarere Dr.NAHAYO Sylvere n’umuvugizi w’uru rwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. MURANGIRA B. Thierry n’abandi bakozi muri RIB.
