ABATURAGE BARASABWA GUKUMIRA IBIZA BITERWA BITERWA N’IMVURA

Ubuyobozi bw’Akarere burasaba abaturage kugira uruhare mu gukumira Ibiza biterwa n’imvura, kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’imiryango yabo. 

Tariki ya 07 Gicurasi 2025 mu Murenge wa Runda mu Kagari ka Gihara Umudugudu wa Kabasanza kubufatanye bw'abakozi b'Ibiro by'Ubutaka ku Karere, ab'Umurenge wa Runda n'Akagari ka Gihara, Komite ya site ya Kabasanza ndetse n'abaturage bafatanije gukurikirana ikibazo cy'ibiza byafatiye ku ikorwa rya ruhurura ikorwa mu bushake bw'abatuye muri uyu mudugudu begeranyije ubushobozi, ariko iki gikorwa kiza kikaba cyangijwe n'imvura yagisenye igasuka amazi mu baturage. 

Abagize iri tsinda batanze inama za tekiniki zigaragaza n’uruhare rwa buri ruhande mu ishyirwa mu bikorwa ryazo yaba ku ruhande rwa komite ya site, komite y’abaturage ikora ikanakurikirana iki gikorwa buri munsi, uruhare rw'abaturage mu misanzu izegeranwa, ndetse n’ubuyobozi bukomeza kubaba hafi kugira ngo igikorwa kihute kandi gikorwe neza bitangije ubuzima bw'abaturage.