ABATANGA SERIVISI Z’IREMBO (AGENTS) BASABWE KURANGWA N’IMIKORERE INOZE

Tariki 24 Ukuboza 2024, ku Karere habereye amahugurwa yatumiwemo abatanga serivizi z’irembo hirya no hino mu Mirenge bazwi ku izina rya  ba “agents” b'Irembo. Yari agamije kongerera ubumenyi bwo gutanga serivisi nziza kandi ku gihe, basabwa gukurikiza ibiciro byashyizweho n'irembo bizwi nka Ntuyarenze kandi bigomba kuba bimanitse aho buri mu ajenti. 
Amahugurwa yatanzwe n'Ikigo Irembo gihagarariwe na bwana Butera John n’itsinda bari kumwe, ibi biganiro byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel akaba yasabye abajenti bose kwitwara neza bakirinda gutuma irembo riba icyanzu mu gihe baba bakora ibyo bishakiye badatanga serivisi neza kandi nziza.