ABASORA BIBUKIJWE ITARIKI NTARENGWA YO KWISHYURA IPATANTI
Hifashishijwe SonoMobile, ku wa mbere tariki 21 Nyakanga hakozwe ubukangurambaga ku kwinjiza imisoro n'amahoro, igikorwa cyagizwemo uruhare ku bufatanye n'abakozi bo mu ishami ry'imari mu Karere hamwe n’umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Karere.
Ubu bukangurambaga bwakozwe mu Murenge wa Gacurabwenge (kuri centre ya Rugobagoba no ku isoko rya Gashyushya), mu Murenge wa Musambira (muri santeri ya Musambira, Gaperi) no mu Murenge wa Nyarubaka (ku isoko ryaremye rya Musumba).