ABASOJE IBIHANO KU CYAHA CYA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU 1994 BASABWE KUGIRA IMYITWARIRE IBONEYE MU MURYANGO

Ku bufatanye n’Umuryango Mizero Care Organization, kuwa gatatu tariki 10 Nzeri mu Mirenge hakozwe ibiganiro byatumiwemo abasoje ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari hagamijwe kumenya uko bisanga mu buzima busanzwe, imibanire mu miryango; no kumenya niba barahindutse by'ukuri.

Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere yibukije abasoje ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko Ubumwe bwacu ari zo mbaraga zacu. Abasabye gusenyera umugozi no kwimakaza imibanire myiza, kuko niwo musingi w'iterambere n'imibereho myiza

Nkuko nari mbikomojeho ni ibiganiro byabereye kuri site 6, aho Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere yitabiriye kuri site ya Gacurabwenge ibi biganiro ku bumwe n’ubudaheranwa byateguwe ku bufatanye n’umuryango Mizero Care Organisation.

Ni ibiganiro byatanzwe mu Karere hose kuri site 6 zahurijweho abasoje ibihano ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; aba bavuye mu Igororero bari batumiwe bari kumwe n'abagore babo. Byitabiriwe kandi na komite ya Ibuka na Avega mu Mirenge na Perezida w'Abakangurambaga b'Ubumwe n'Ubudaheranwa kuri buri Murenge.

Hatanzwe ibiganiro 3: amategeko  ahana icyaha cya Jenoside n'ingengabitekerezo ya Jenoside; ikiganiro cyo gusubiza mu buzima busanzwe  abasoje ibihano ku cyaha cya Jenoside mu myaka itanu ishize (2018-2025) n’ikiganiro kijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.