ABASHINZWE UBUREZI BASHYIZE IMBARAGA MU GUKURIKIRANA IMYIGIRE N’IMYIGISHIRIZE MU MASHURI

Mu rwego rwo gushyira imbaraga mu burezi no kuzamura ireme ryabwo hibandwa ku kuzamura mitsindire y’abanyeshuri uyu munsi mu Mirenge ya Mugina, Gacurabwenge, Kayenzi, Musambira na Karama hakozwe ubugenzuzi mu bigo by’amashuri.

Ni igikorwa cyakozwe n’abakozi b’Imirenge bashinzwe uburezi mu Mirenge, aho basuye bimwe mu bigo by’amashuri bareba uko gahunda nshya y’imyigishirize iri gushyira mu ngiro, ingamba nshya zashyizwe n’ikigo kugira ngo bazamure imitsindire harimo, hagenzuwe kandi uburyo bwo kugaburira abana ku ishuri (School Feeding Program), hamwe n’isuku yo mu kigo.