ABANYESHURI BO MURI ESB KAMONYI BAREMEYE ABATISHOBOYE MURI GAHUNDA YA “KORA NDEBE”
Mu rwego rw’ibikorwa by’ubwitange no gufasha umuryango nyarwanda kugira imibereho myiza, mu bushobozi butari bwinshi bwabo intore z’abanyeshuri zo mu Kigo cy’Amashuri yisumbuye ESB Kamonyi, mu gitaramo cy'Itorero mu mashuri zaremeye imiryango y’abatishoboye mu kubafasha kubaka ubwiherero batanga amabati 20, banageneye iyo miryango ibiribwa.

Izi Ntore kandi zatanze Umuyoboro w'amazi (connection to clean water) umukecuru utishoboye warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa KANKUNDIYE Cartas utuye mu Kagari Nkingo mu Mudugudu wa Kamonyi ndetse banaremeye imiryango 10 y’abatishoboye mu kubafasha kubaka ubwiherero bahabwa amabati 20 n'ibiribwa bitandukanye. Igikorwa cyitabiriwe n'Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza Mme KANGABIRE Appoline yari kumwe n’umutahira w'Akarere Mme MUKAGIHANA Epiphanie hamwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gacurabwenge Madamu UMUGIRANEZA Marthe.
aba banyeshuri kandi bagabiye inka umwe mu baturiye iki Kigo kugira ngo bamufashe kwiteza imbere bityo n’umuryango we utere imbere. Uwagabiwe inka yashimiye aba banyeshuri ashimangira ko ari abaturanyi beza kandi abizeza ko ubufasha yahawe azabubyaza umusaruro bityo arusheho kugira imibereho myiza, yigirire akamaro akagirire n’igihugu cyamwibarutse.

