ABANYESHURI BAGERA KU 100 BAHUGUWE KU KUBYAZA UMUSARURO UBUREZI BAHABWA KU MASHURI
Tariki 15 Nyakanga 2025, ku bufatanye n’umushinga ASEF (African Students’ Education Fund) abanyeshuri utera inkunga biga mu mashuri yisumbuye bari basoje umwaka wa 1, 2,4 nuwa 5 bari mu biruhuko bo mu karere ka Kamonyi bahuguwe ku kubyaza umusaruro ubumenyi bakura mu mashuri. Iyi nama yabereye ku kigo cy’urubyiruko kiri mu Kagari ka Nkingo Umurenge wa Gacurabwenge.
Inama yibanze ahanini ku biganiro, abanyeshuri batanga ibitekerezo ku byakorwa ngo uburezi bahabwa bubagirire akamaro, bongeye kandi kwibutswa kugira intego zitari iz’igihe gito gusa ahubwo no mu gihe kinini kiri imbere. ASEF yafashe umwanya wo kubibutsa uko bakwiye kwitwara mu biruhuko kugirango bakomeze babe ingirakamaro. Tubasangije amwe mu mafoto twafashe uyu munsi. ASEF ishimira imikoranire myiza ifitanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi mu kubaka uburezi butajegajega kandi bufite icyerekezo.

