ABANYAMAHANGA 5 BAHAWE UBWENEGIHUGU BW’U RWANDA
Tariki 27 Ugushyingo abanyamahanga 5 bahawe ku mugaragaro ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’aho bujuje ibisabwa umunyamahanga no gusohoka mu igazeti ya Leta nkuko amategeko abiteganya.
Umuyobozi w'Akarere Dr. NAHAYO Sylvere niwe wakiriye ku biro by’Akarere izi ndahiro z'abanyamahanga 5 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda akaba yari kumwe n’umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka waturutse ku buyobozi bukuru wari woherejwe n’uru rwego.
Muri aba banyamahanga harimo 2 bakomoka mu gihugu cy'u Burundi hari kandi 2 bo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo n'undi 1 ufite inkomoko ya Canada
Abahawe ubwenegihugu bahawe ikaze mu muryango mugari w'abenegihugu b'u Rwanda basabwa umusanzu mu kubaka igihugu cyabo cy'u Rwanda.
-Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n’uhagarariye ubuyobozi bw’Abinjira n’Abasohoka ku rwego rw’Igihugu, imiryango y’abarahiye n’abagize inzego z’umutekano.
