ABANA BITOREYE KOMITE IBAHAGARARIYE KU RWEGO RW’AKARERE
Nyuma y’amatora yo ku rwego rw’Umudugudu, Akagari n’Umurenge, abana kuri uyu wa mbere bitoreye komite ibahagarariye ku rwego rw’Akarere. Ni amatora akorwa hagamijwe guha ijambo umwana ndetse no kumutoza kugira uruhare mu bikorwa bya buri munsi bimukorerwa.
Kuri uyu wa mbere, taliki ya 01/09/2025 nibwo habaye amatora y'ihuriro ry'abana ku rwego rw'Akarere. Amatora yakurikiranywe n'Umuyobozi w'Akarere Wingirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mme UWIRINGIRA Marie Josee, ayoborwa n'itsinda ry'abakozi ba Komisiyo y'amatora riyobowe na Mme HIGIRO Solange .
Abana batowe bose ku Murenge ndetse n'abatowe muri Komite y'Akarere bashimiwe uburyo bafite imigabo n'imigabi myiza igaragaza ko bazagira uruhare mu gufatanya n'umuryango muri rusange mu kurengera abana,
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, yabibukije kandi ko bagomba gukorana n'ubuyobozi ndetse n'inshuti z'umuryango mu kugaragaza ahariho hose hagaragara ikibazo cyo guhohotera umwana, abasaba kwitwara neza bakaba intangarugero mu rugo, ku ishuri ndetse n'aho bagenda hose.
