ABAMOTARI BASABWE KWITABIRA GAHUNDA YA EJO HEZA KANDI BAGAKURIKIZA AMATEGEKO Y’UMUHANDA

Kuwa 20 Gashyantare 2026, muri gare ya Bishenyi Umurenge wa Runda habereye ubukangurambaga bwateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Polisi y’igihugu cyacu, Ubuyobozi bw’Akarere na Radio & TV10.

Ni gahunda yari yatumiwemo by’umwihariko abatwara abagenzi kuri moto, hagamijwe kubashishikariza kwirinda impanuka zo mu muhanda n’andi makosa y’imyitwarire, ibi kandi bakabihuza no Kwizigamira muri Ejo Heza ku ni gahunda nziza izabafasha mu gihe bazaba bageze mu zabukuru.

Iyi gahunda yitabiriwe ku ruhande rwa RSSB na bwana KAYUMBA Bernard, Umuyobozi w’Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe ubukungu bwana Niyongira Uzziel, umuyobozi wa Polisi mu Karere SP FURAHA Fulgence, abanyamakuru ba RADIO & TV10. 
Abamotari kandi bahawe umwanya babaza ibibazo bifitanye isano n’akazi kabo ka buri munsi birimo iby’uko bandikirwa rimwe na rimwe ku makosa batewe n’abagenzi batwaye cyangwa bakaba bafungwa bitewe n’ibyo abagenzi batwaye bikoreye nyamara bitewe nk’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Polisi yatanze ibisubizo ku bibazo byabajijwe kandi isaba abamotari kujya bigengesera igihe batwaye abagenzi bakaba bakemanga ko bashobora kuba bafite cyangwa bari mu bikorwa bitemewe, byaba ngombwa bagatanga hakiri kare amakuru ku nzego zibishinzwe. Polisi kandi yibukije ko nta mumotari uzafungirwa ikosa ry’undi, ko ari iyo mpamvu iyo habayeho kubafatira mu makossa bakora isesengura kugira ngo hatabaho kwibeshya hagahanwa utari ukwiriye guhanwa.