ABAKOZI B’AKARERE BASABWE GUKOMEZA GUSIGASIRA UBUMWE BWABO
Abakozi b’Akarere basabwe gukomeza gusigasira ubumwe bwabo kuko ariwo musingi w’imibanire myiza, bityo bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Ibi babisabwe mu kiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” bitabiriye kuwa 27 Ukwakira 2023.

Ni ibiganiro biri mu rwego rw’ibikorwa byahariwe ubumwe n’ubudaheranwa, abakozi bakorera ku cyicaro cy'Akarere bitabiriye ikiganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda. Insanganyamatsiko y'ikiganiro yagiraga iti: "Ndi Umunyarwanda, icyomoro n'igihango mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda".

Nyuma yo kugezwahi iki kiganiro cyatanzwe n’umukozi w’Akarere bwana KABERA Innocent, abitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ruhare rw’umukozi wa Leta mu gusigasigara ubumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda.
Ibiganiro byayobowe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme UWIRINGIRA Marie Josee, hari kandi Umuyobozi w’Imirimo rusange mu Karere bwana BUSHAYIJA Fred.
Abakozi b’Imirenge ya KARAMA na RUNDA nabo bakurikiranye iki kiganiro mu Mirenge yabo, cyanitabiriwe n’ibyiciro byihariye ndetse n’abagize inama Njyanama y’Umurenge.