Abakozi ba ambasade y'Ubusuwisi basuye urwibutso rwa kibuza
Ubuyobozi n'abakozi ba Ambasade y'Ubusuwisi (Suisse) mu Rwanda bagera kuri 34 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibuza ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge.
Aba bashyitsi bakiriwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere bwana ABIYINGOMA Gerard afatanyijwe n'Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu Karere bwana BUSHAYIJA Fred na Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi bwana BENEDATA Zacharie.

Nyuma yo gusura no gushyira indabo ku mva zo kuri uru rwibutso zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aba bashyitsi basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kamonyi.
Muri iki gikorwa aba bashyitsi batanze inkunga y'amafaranga 1.000.000 Frw yo gufasha mu bikorwa byo kwita no kubungabunga uru rwibutso. Aba bashyitsi bakaba bari bayobowe na Mme Sarah Fankhauser, ‘’Head Finance Personnel and Administration muri ambasade ya Suisse mu Rwanda.