ABAJYANAMA B’UBUZIMA BAHUGUWE KU MIKORERE Y’AMAKOPERATIVE

Ku biro by’Akarere tariki 24 Gicurasi 2024 habereye amahugurwa yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere Dr. Nahayo Sylvere. Ibi biganiro bikaba byatanzwe na Mme Mukabucyana Laetitia ufite mu nshingano amakoperative, amahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi n'ubushobozi abayobozi b'amakoperative y'abajyanama b'ubuzima, ubuyobozi bw'Akarere bwahuguye abo bayobozi ku miyoborere inoze, imicungire, ishoramari rya koperative no kwizigama.

Umuyobozi w’Akarere yashimiye aba bayobozi b’amakoperative kubera uruhare rwabo mu mibereho myiza y'abaturage no gufasha umuryango nyarwanda kugira ubuzima bwiza.

Mbere yo kwitabira aya mahugurwa n’abayobozi b’amakoperative y’abajyanama b’ubuzima, Umuyobozi w'Akarere Dr. Nahayo Sylvere yaganiriye na ba perezida n'abacungamutungo ba koperative Umurenge SACCO. Muri ibi biganiro n’aba bayobozi hibanzwe ku mikorere iganisha ku guteza imbere #SACCO n'abanyamuryango bazo. Hagarutswe kandi ku myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe tariki 15.07.2024. Banaganiriye ku myiteguro y'imurikabikorwa riteganyijwe kuva tariki 7-17/06/2024.