ABAHIZE ABANDI MU KUZAMURA IBIPIMO BY’UBUZIMA BARASHIMIWE
Mu Nkera y’imihigo y’ubuzima yo ku mugoroba wo kuwa 20 Ukuboza 2024 yabereye ku biro by’Akarere i Gihinga, Ibigo Nderabuzima byahize ibindi mu kuzamura ibipimo by’ubuzima byarashimiwe.
Ku Karere i Gihinga mu Murenge wa Gacurabwenge niho habereye iki gitaramo cy'inkera y'imihigo y'ubuzima cyateguwe ku bufatanye na RWACHI umuryango wita ku buzima bw'abangavu n'abana; hagamijwe kongera kwibukiranya uruhare rwa buri wese mu guharanira ubuzima buzira umuze.
Iyi nkera y’imihigo y'ubuzima yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mme Kayitesi Alice, Umuyobozi wa RWACHI Nsengiyumva Jacques DG KUBAMA Aimable wari uhagarariye MINALOC, intumwa ya RBC, UNESCO, ENABEL n’abandi bafatanyabikorwa.
Mu bihembo byatanzwe, Ikigo Nderabuzima cya Gihara nicyo cyahize ibindi bigo mu kuzamura ibipimo by'ubuzima mu Karere cyashyikirijwe sheki y'amafaranga miliyoni. Ikigo Nderabuzima cya Musambira cyiza ku mwanya wa 2 cyahembwe ibihumbi 800 naho Ivuriro rya Nyagihamba ryaje ku mwanya wa 3 bagenerwa sheki y’ibihumbi 600.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu ijambo rye yasabye ubufatanye mu gukomeza kwita kubuzima bw’abaturage kandi buri wese akumva ko afite inshingano zo guharanira ko umuturage agira ubuzima bwiza.


