ABAHINZI BITWAYE NEZA MU BIKORWA BY’UBUHINZI BASHYIKIRIJWE IBIHEMBO

Ku mugoroba wo kuwa gatatu tariki 20 Kanama 2025 muri Koperative COAMALEKA habaye igikorwa cyo guhemba amatsinda y'abahinzi bitwaye neza bagaragaje ibikorwa byo kwiteza imbere mu buhinzi ku bufatanye n'Umushinga SAIIP II. Igikorwa cyitabiriwe n'umukozi w'Akarere ushinzwe ubuhinzi TUYISENGE Alexis Abakozi ba SAIP na RRD II Umuhuzabikorwa wa YEAN ku rwego rw'Akarere n'Agoronome w'Umurenge wa Karama.
Abahinzi bahawe ibikoresho byo mubuhinzi bitandukanye harimo  Amagare, Ingorofani, Ipompe zo gutera imiti, Imyambaro y'imvura, arozwari, Amasuka asanzwe n'amasauka ya Majagu.

Abahinzi bahawe ubutumwa bwo kugira umuco wo gukora neza no kuba intangarugero mu bikorwa byabo bya buri munsi kuko ari iterambere ryabo. Uwo mu nsi kandi hatangijwe gahunda y'amasoko abagenerwabikorwa aribo ba rwiyemezamirimo “Community apporoach” aho ku ikubitiri abahinzi bo muri Koperative COAMALEKA bazakora ifumbire y'ibirundo (Compost) ikagurwa na SAIP II igahindukira ikayiha abo bahinzi akaba aribo bayikoresha mu mirima yabo. 

Ni Gahunda yo kugabanya ibiciro bitangwa mu masoko no gufasha Abaturage kwiteza imbere amafaranga yahabwa ba Rwiyemezamirimo akaba yahabwa abaho bahinzi ubwabo bikabafasha mu iterambere.