Abahinzi ba kawa, inganda n’amakoperative barasabwa kurushaho kongera umusaruro wa kawa.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Ukwakira 2022, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu bwana Niyongira Uzziel, yayoboye inama iri yabereye i Gihinga ku cyicaro cy’Akarere. Inama yatumiwemo abayobozi b'inganda zitonora kawa na ba perezida b'amakoperative ya kawa bari kumwe n'abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge. Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku kongera umusaruro wa kawa mu bwinshi no mu bwiza, hibandwa by’umwihariko ku gutera ifumbire.
Abakozi bashinzwe ubuhinzi mu Mirenge ndetse n’abayobozi b’amakoperative bibukijwe gusaba abahinzi kuza ku nganda gufata ifumbire kuko toni zisaga 189 ziri mu bubiko bw'inganda ikaba inatangirwa ubuntu.
Abahinzi bakaba basabwa kwegera inganda bakorana nazo bagafata ifumbire bakayikoresha bityo bakongera umusaruro wa kawa kuko iki gihingwa kizaba gifashwe neza mu buryo bifuza.
Yasabye kandi abitabiriye inama kurushaho kunoza imikorere n’imicungire y’amakoperative, bakirinda ko ubuhinzi bwa kawa buzamo akajagari kandi bakazirikana ko iki giihingwa ari ngengabukungu bityo iyo gifashwe neza kigirira akamaro umuhinzi by’umwihariko ariko bikanafasha mu iterambere ry’igihugu.