ABAGIZE URWEGO DASSO BIYEMEJE GUKOMEZA UBUFATANYE N’INZEGO ZINDI MU GUCUNGA UMUTEKANO W’ABANTU N’IBYABO.

Mu nama mpuzabikorwa ngarukagihembwe yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 07 Gicurasi 2025, abagize urwego dasso biyemeje gukomeza ubufatanye n’inzego zindi mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo.

Ni ibiganiro byabereye mu cyumba cy'inama cy'Akarere ka Kamonyi I Gihinga, hakaba hitabiriye abagize DASSO mu Mirenge n’Utugari. Iyi nama yayobowe n'Umuyobozi w' Akarere Dr. NAHAYO Sylvere, hamwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi. 

Muri iyi nama kandi habaye ihererekanya bubasha ku mugaragaro ry’Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere hagati ya BIHIRE Thierry n'uwamusimbuye Jean Baptiste YANDAGIYE, ndetse herekanwa ba Abahuzabikorwa bungirije ba DASSO b'Imirenge.