ABAGIZE URWEGO DASSO BIBUKIJWE KO “DISCIPLINE” ARIYO IGENGA BYOSE MU KAZI KABO

Mu nama ngarukagihembwe yahuje abagize urwego rwa DASSO kuwa 18 Nzeri 2025, abagize uru rwego bibukijwe ko discipline utayifite ntacyo wageraho mu buzima ubwo aribwo bwose, bityo ko basabwa gukora ibishoboka byose bakimakaza imyitwarire iboneye mu kazi. 

Ibi biganiro byayobowe n' Umuyobozi w' Akarere Dr. NAHAYO Sylvere , byitabiriwe  n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere ka Kamonyi ndetse n’abagize uru rwego rwa DASSO bagera kuri 70 muri 79 bakorera mu Karere ka Kamonyi.

Muri rusange hagarutswe ku kurebera hamwe uko umutekano muri rusange wifashe; kurwanya ibyaha no kubikumira; gahunda y’abinjira n'abasohoka aho bakorera; imikorere n'imikoranire n’imikorere y'Ikimina "DASSO Kamonyi" 

Mu nama hatanzwe impanuro zifasha abagize urwego rwa DASSO, kurushaho gukumira ibyaha, gutanga inama zafasha mu rwego rw' umutekano n' imibereho y'abaturage, gukorana n'izindi nzego mu guhana amakuru, kugira imyitwarire ifasha kunoza akazi neza, harimo Ubunyangamugayo, Kwita ku kazi, Kwiyubaha, kwihangana, gukoresha ukuri, guha agaciro abo dukorana ndetse n'abaturage.

Umuyobozi w' Akarere ka Kamonyi, yasoje ashimira abitabiriye inama,  umusanzu batanga mu rwego rw' umutekano n' ubwitange, abasaba   gushyira  mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama, abizeza ko ibibazo bagaragaje bizashakirwa umuti.